Inka y'Inyanja :

Ruti basingiza kudatinya,
Intwari ziheta iminega y' indekwe,
Rwa ndirima ya Rukemampunzi,
Ingeri ibanza ku mpuruza,
Ibanguye rukikampiri.

Icumu ryesa impingane,
Yarikuye mu y' i Mpushi,
Barikebye impundaza,
Rigahorana impambara,
Reka mpabuka iritoneshe.

Iyo irikuye mu gitugu,
Ntiritera hasi,
Ihora iryuhira umutuku,
Inka itemba ku rubango,
Ni irya Rubuzakuniha.

Rigakatirana imberera,
Ikarikunda mu mbaraga,
Rijya kwanika imirambo,
Ryabimbuye isahaha,
Zigisobanura indekwe.

Yarimenyereje amaraso,
Ntirimenya gusiba inzigo,
Ikaritwara izira ubwoba,
Yaritunguje abarasi,
Baririmbye inkuku isumba.

Icyo gisigara bagiheramo,
Urugo rwabo irarusakiza,
Usohotse kumena urukubo,
Akaba Ndekezi barabonana,
Icumu ry' indemarugamba.

Iryuhira rihaze indekwe,
Rimuheramo n' umuhunda,
Arariheka mu mugongo,
Abura uwamuhumuriza,
Abura uhamagara i Kabare.

Mwene Karuranga,
Abona ababo b' i Gacuba,
Ati "muramenye gucabuka,
Mudashirira ku macumu,
Ngiye guca iy' Irango.

Njye kubaza Munyuzangabo,
Abaragiye inkuku iyo bajya!
Inkuba nsize mu z' i Murambi,
Ntimenya gusongerwa,
Ni iy' Imesarubango.

Ubwo izisumbya inkubiri,
Nirengagije inkoni,
Ngo ejo Nkubito itampotora,
None uw' Impayamaguru,
Ambwiye uwo ifashe mpiri.

Mu mpinga ya Ntunga,
Ntinya guca iy' i Ndera,
Ngo Ingeri y' Indengamimaro,
Itangarika mu nduru!",
Ntizi kwica indagano.

Iberwa no gucura inkumbi,
Inkuba zose ikazitegeka,
Ntimenya gusiga inkomeri,
Ibana ishya ku nkiko,
Na yo yitwa Inkebabugingo.